dcsimg
Image of Tea plant
Creatures » » Plants » » Dicotyledons » » Tea Family »

Tea Plant

Camellia sinensis (L.) Kuntze

Icyayi ( Kinyarwanda )

provided by wikipedia emerging_languages
 src=
Icyayi (Turukiya)
 src=
Icyayi (Turukiya)
 src=
Icyayi (Malesiya)
 src=
Camellia sinensis

Icyayi (izina ry’ubumenyi mu kilatini: Camellia sinensis) ni ikimera.

Icyayi gitera umubiri imbaraga kandi hari byinshi cyungura ubuzima nko gutuza no kuruhuka.mu gihe wumva icyayi kitaryohereye, ushobora gushyiramo ubuki aho kugirango ushyiremo isukari nyinshi.

Icyayi na Rwanda

Imigambi mishya ku Cyayi cy’u Rwanda

Mu Rwanda, icyayi cyabaye igihingwa ngenga bukungu mbere ya 1960. Icyayi bagemura mu mahanga gitangira guhingwa muri 1965. kuva icyo gihe icyayi nacyo cyiri mu bihingwa ngenga bukungu byinjiza amadevise menshi mu gihugu nyuma y’ikawa. Aho igiciro k’ikawa ku masoko mpuzamahanga kigwiriye mu myaka ishize, icyayi ni cyo kiri ku mwanya wa mbere mu kwinjiza amadevise kugera hejuru 34% y’ibigurishwa mu mahanga byose.

Inganda z’icyayi mu Rwanda

Icyayi cyatangiye guhingwa mu Rwanda muri 1952. Kuva icyo gihe, umusaruro wacyo ugenda wiyongera bihagije, kuva kuri toni 60 muri 1958, kugera kuri 1,900 muri 1990, kuri toni 14,500 mu 2000, ugahebuza rwose kugera kuri toni 17,800 muri 2001. Hejuru ya 90% z’umusaro wacyo ugurishwa mu mahanga, ariko kigize agace gato cyane mu isoko mpuzamahanga gahwanye na toni miliyoni 1.4 gusa.

Icyayi gihingwa mu mabanga y’imisozi miremire ku butumburuke buri hagati ya m 1,900 na m 2,500, no mu bibaya byumukije neza ku butumburuke hagati ya m 1,550 na m 1,800. Icyayi gihingwa mu turere 11. Ku buso bwa ha 12,500 mu majyaruguru, iburengerazuba no mu ntara y’amajyepfo. Icyayi kigomba guhingwa hafi y’inganda zigitunganya kuko kigomba kujya gutunganyirizwa mu ruganda nyuma y’amasaha make kimaze gusoromwa.

license
cc-by-sa-3.0
copyright
Wikipedia abanditsi n'abanditsi

Icyayi: Brief Summary ( Kinyarwanda )

provided by wikipedia emerging_languages
 src= Icyayi (Turukiya)  src= Icyayi (Turukiya)  src= Icyayi (Malesiya)  src= Camellia sinensis

Icyayi (izina ry’ubumenyi mu kilatini: Camellia sinensis) ni ikimera.

Icyayi gitera umubiri imbaraga kandi hari byinshi cyungura ubuzima nko gutuza no kuruhuka.mu gihe wumva icyayi kitaryohereye, ushobora gushyiramo ubuki aho kugirango ushyiremo isukari nyinshi.

license
cc-by-sa-3.0
copyright
Wikipedia abanditsi n'abanditsi